Apple yateye utwatsi ibirego bya Elon Musk
Uruganda rwa Apple rwashimangiye ko urubuga rwarwo rwagenewe gukurwaho porogaramu (App Store), rutabogama na gato kandi rukorera buri wese mu mucyo, nyuma yaho Elon Musk arunshinje kubogamira kuri bamwe ndetse akavuga ko agiye kurujyana mu nkiko.
Mu itangazo Apple yoherereje ibiro ntaramakuru AFP ku wa 14 Kanama 2025, yahakanye ibyo ishinjwa igira ruti“Dushyira imbere ibihumbi by’amaporogaramu binyuze mu manota, porogaramu z’ikoranabuhanga, ndetse n’amahitamo akorwa n’inzobere hakurikijwe uburyo bwubahiriza amahame asobanutse.”
Ku wa kabiri, ni bwo Elon Musk yashinje Apple gutonesha OpenAI na ChatGPT kuri App Store. Yaboneyeho kuvuga ko kompanyi ye xAI, yahanze Grok, igiye guhita ijyana ikirego mu nkiko.”
App Store ni urubuga rwifashishwa mu gukurura porogaramu mu bikoresho bya Apple, bikavuga ko ari inzira igoye ku bakora porogaramu bifuza kuzigeza ku bakoresha.
Apple itajya ikunda gutanga amakuru ku bipimo ikoresha, yavuze ko intego yayo ari “ugutanga uburyo bwizewe bwo gufasha abayikoresha kubona porogaramu, guha amahirwe abatanga izo serivisi ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa benshi kugira ngo porogaramu ziboneke nubwo ibyiciro bihora bihinduka.”
Uretse ibirego bya Elon Musk, App Store imaze igihe kinini inengwa n’inzego zitandukanye n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye.
Ibyo birego bivuga ko Google na Apple zifashishije uburyo bwo kwiharira amasoko, zisaba abatanga porogaramu gukoresha gusa uburyo bwazo bwo gukuraho no kwishyura porogaramu, kandi zikishyurwa amafaranga menshi kuri buri gikorwa gikorerwa ku rubuga rwazo.
Byatumye urukiko rwo muri Amerika rwanzura mu mpera za 2021 ko Apple itagomba gutegeka abatanga porogaramu gukoresha App Store nk’uburyo bwonyine bwo kwishyura.