Edit Template

Bugesera: Abafite ubumuga begukanye ibikombe 5 ku rwego rw’Igihugu

Home - Blog Detail

Amakipe atatu y’abantu bafite ubumuga yo mu Karere ka Bugesera yamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ibikombe bitanu (5) yegukanye mu marushanwa atandukanye yo ku rwego rw’igihugu, arimo Shapiyona,Umurenge Kagame Cup,n’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyo kumurikira Akarere Ibikombe byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Ukwakira 2025 .Kapiteni w’ikipe ya Wheelchair Basketball y’abagabo, Dusengimana Jean Luc, avuga ko bishimira uburyo Akarere ka Bugesera kababa hafi mu bikorwa byabo bya siporo.

Agira ati “Muri uyu mwaka twari dufite intego yo gutwara igikombe tukakimurikira ubuyobozi bw’Akarere kacu kuko butuba hafi buri munsi. Twabigezeho kandi biduteye imbaraga zo gukomeza kwitwara neza tukazana n’ibindi bikombe.”

Naho kapiteni w’ikipe ya Sitting Volleyball y’abagore, Mulisa Hoziana, yashimye uburyo Akarere kabitaho, bigatuma bashobora guhatana ku rwego ruhanitse. Agira ati “Akarere kadushyigikira mu buryo bwose bushoboka, bikadufasha kubona ibyo dukeneye byose kugira ngo tubashe gutsinda. Ibyo biduha ubumwe n’ubushake bwo gukomeza gutsinda duhesha ishema Akarere ka Bugesera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye aya makipe ku ruhare rwayo mu guhesha ishema Akarere, anashimangira ko ubumuga atari inkomyi mu mikino cyangwa mu buzima busanzwe.

Agira ati “Icyo ibi bikombe bidusigira ni uko kugira ubumuga bitavuze kudashobora. Tuzakomeza gufatanya kugira ngo ibikombe birenze ibi bizaze.”

Mu bikombe aya makipe yamurikiye Akarere, harimo; Ibikombe bibiri (Shampiyona n’igikombe cyo “Kwibuka”) bya Sitting Volleyball y’abagore, Ibikombe bibiri (Shampiyona n’igikombe cyo “Kwibuka”) bya Wheelchair Basketball y’abagabo, N’igikombe kimwe cya Sitball mu bagore mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.

Ibi bibaye ku nshuro ya munani (8) yikurikiranya ikipe ya Sitting Volleyball y’abakobwa itwara Shampiyona y’Igihugu, ikaba ikomeje kuba icyitegererezo mu mikino y’abafite ubumuga mu Rwanda. Ibi bikombe byerekanye ko ubumuga atari inkomyi mu mikino. Akarere ka Bugesera kijeje gukomeza gushyigikira aya makipe kugira ngo akomeze guhesha ishema Akarere n’U Rwanda muri rusange.

@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Posts

DID YOU KNOW?

“Disability is not inability — it is diversity that deserves recognition and respect.”

Categories

Rwanda Organization of Journalists Advocating for Persons with Disabilities

Quick Links

About Us

Services

Appointment

Blog

Contact

Useful Links

Privacy Policy

Terms and Conditions

Disclaimer

Support

FAQ

Work Hours

Greatest properly off ham exercise all. Unsatiable invitation its possession nor off.

© 2026 ROJAPED Rwanda – Web Designed by Belie.Africa