Abafite ubumuga bw’ingingo barasaba Leta ko insimburangingo zashyirwa muri Mituel
Mu Bitaro bya HVP Gatagara biherereye i Nyanza, bizwi cyane mu gusubiza mu buzima busanzwe abafite ubumuga bw’ingingo, abarwayi baravuga ko uburyo bw’ubuvuzi bubasigaje inyuma.
Nubwo ibitaro bizwiho gutanga ubuvuzi bwihariye burimo imyitozo ngororamubiri, ingingo zihimbano (prothèses) n’ibikoresho bifasha amagufwa (orthopédiques), abarwayi bavuga ko serivisi zihenze cyane bityo zitagerwaho n’abakene.
Ikibazo nyamukuru, nk’uko babisobanura, si ukutagira abaganga cyangwa ibikoresho, ahubwo ni icyuho kiri mu bwisungane mu kwivuza (Mutuel de Santé), kuko butishyurira izi serivisi z’ingenzi bakenera.

Marie Jeanne Nyirandayisaba, ukoresha imidodo nyuma yo kwivuza amagufwa, avuga ko hari benshi basubizwa mu rugo batarakira neza. Agira ati: “Baguha iminsi nka 20 y’imyitozo ngororamubiri, nyuma bakakubwira guhagarika niba utabashije kwishyura andi masomo hari abataha badakize.”
Yongeraho ko ingingo mpimbano n’ibikoresho byunganira ingingo bihenze cyane ku buryo bitabonerwa n’ubwisungane. “Mutuel irafasha ku bindi bice, ariko hano amafaranga ni menshi cyane. Ikindi, prothèses ntizishyurirwa na Mutuel. Leta ikwiye kudufasha rwose kuri iki kibazo.”

Isaac Rukundo, uyobora ishami ry’ingingo mpimbano n’ibikoresho by’ingingo i Gatagara, avuga ko kutagira ubwishingizi bubishyurira ari cyo kibazo gikomeye bahura nacyo. “Birababaje kubona umurwayi asohorwa atarakira, iyo agiye mu rugo nta bushobozi bwo gukomeza kwivuza afite, uburwayi bwe burushaho gukomera bigatuma bisa n’aho nta buvuzi yigeze ahabwa.”
Rukundo ashimangira ko ikibazo kireba igihugu cyose, atari abarwayi gusa. “Iyo umuntu akize agashobora kugenda, gukora, no gufasha umuryango we, igihugu cyose kirunguka. Ariko iyo basigaye mu rugo batabasha kwishyura prothèses cyangwa imyitozo, igihugu cyose kiba gihombye.”
U Rwanda rukomeje kwagura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku baturage bose, ariko abaharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bavuga ko serivisi zihariye zigomba na zo gushyirwa muri gahunda. Ubundi bivugwa ko ubuvuzi bungana ku Banyarwanda bose ariko bukomeje kuba inzozi gusa ku bafite ubumuga.

I Gatagara aho icyizere gihura n’imbogamizi, abarwayi bategereje byinshi ubuvuzi kuruta ubutabera, ikindi kandi abivuriza muri ibi bitaro n’abahakora bavuga ko aribyo bitaro bifite inyubako zishaje kurusha izindi, mu Rwanda kuko zubatswe mu 1960.
@imagereporternews.rw/ Nzeyimana Viateur