Gatagara: Abarwayi barasaba ko Mituweli yabafasha kubona ubuvuzi bwuzuye
Bamwe mu bivuriza mu Bitaro bya Gatagara basaba ko Mituweli yabafasha kubona ubuvuzi bwuzuye kuko bennhi mu banyamuryango bayo bemeza ko basezererwa badakize neza. Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bagejejwe muri ibi bitaro bameze nabi maze bakitabwaho kandi bakoroherwa mu buryo bwihuse, ariko ngo basezererwa badakize neza bitewe n’uko hari inshuro batagomba kurenza zo gukurikiranwa na muganga mu gihe bakoresha Mituweli.
Mukashema Libarata wo Mu karere ka Ruhango, umurenge wa Byimana avuga ko yagize ikibazo cy’iturika ry’udutsi two mu mutwe mu mwaka wa 2022 aho yaguye ari nka saa moya z’ijoro ahita ajya muri coma. Avuga ko yahise ajyanwa mu bitaro bya Butare baramuvura amaze koroherwa nibwo yajyanywe mu Bitaro bya Gatagara aho yamaze amezi atatu ari mu kagare.
Yagi ze ati “Naje ngendera mu Kagare ariko hano I Gatagara baramvuye ku buryo nyuma y’amezi atatu navuye mu kagare mfata imbago. Iyo ntaza I Gatagara mba narapfuye, hano bakoze ibishoboka byose ndoroherwa ariko sinakize.”
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’mezi atatu acyuwe mu rugo, yarongeye arahinamirana agarutse banga kumuvurira kuri Mituweli bamusaba kwiyisjhyurira ikiguzi cy’ubuvuzi 100% akaba asaba ko Mituweli yakomeza kubafasha kwivuza, kuko kwirihira 100% bamuca amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 ku munsi yaje kwivuza, agasanga atayabona kuko ari menshi.
Uyu mubyeyi avuga ko yagiye agurisha inka yari afite kugira ngo ashobore kubona ubuvuzi bw’ubugororangingo, kuri ubu ngo inka zose yarazigurishije ku buryo atabona noneho ikimuvuza.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Nyamagabe nawe yagize ikibazo cy’iturika ry’udutsi two mu mutwe. Avuga ko amaze umwaka wose yaragize iki kibazo aho nyuma yo kuvurwa n’inzobere z’abaganga b’ubu burwayi, yaje kuzanwa mu Bitaro bya Gatagara aho nawe yaje gukorerwa ubugororangingo kuko iyo ndwara yamusigiye paralysie y’uruhande rwose ukuboko n’ukuguru.
Ati “ Nkimara kuva muri coma sinabashaga kuvuga, narumvaga ariko sinhobore kuvuga ku buryo umuganga wamvuraga yambwiye ko ntazavuga, ndetse no kugenda sinabibashaga. Naje I Gatagara baramfasha none ubu ndigenza, baramvuye bankorera ubugororangongo ntazi kuvuga andi magambo uretse mu gitondo.”
Avuga ko yabwiwe ko azamara mu bitaro bya Gatagara amezi atatu, akaba yarabwiwe ko yakize, ariko ikiguzi cy’ubuvuzi gisigaye agomba kucyiyishyurira 100%, akaba asanga ari imbogamizi kuri we kimwe n’abandi kuko ikiguzi cy’ubuvuzi nta Mituweli ari kinini cyane kuyabona bikaba bitoroshye.
Gatagara ntivura abakuru gusa inavura abana bagize ikibazo mu gihe cyo kuvuka
Iradukunda Speciose nawe ni umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Rukoma. Ubw’itangazamakuru ryamusangaga I Gatagara, yavuze ko yazanywe no kugoroza umaguru umwana we wavutse atageze kuko yavukiye amezi 6 gusa, aza gukurana ikibazo cyo kutabasha kwiyegura, kuvuga ndetse n’ijosi ntirifate akaba yarabimenye neza nyuima y’umwaka umwe umwana avutse..
Ati “Nabyaye umwana ku mezi atandatu gusa avuka ananiwe, nakomeje kumurera nza kubona ko atameze nk’abandi kuko nabona ijosi rye ridafata, atabasha kwihindukiza, atabona ndetse atabasha no kwibyutsa, nabibonye nea agize unwaka umwe kuko muri ico gihe umwana utavukanye ikibazo aba abikora byose.”
Avuga ko yamujyamye ku Bitaro bya Rukoma bagahita bamwohereza I Gatagara, kuri ubu akaba amaze imyaka 6 ahavuriza uyu mwana, anashimira abaganga bamuhereye umwana ubuvuzi ko bakoze ibishoboka byose kuribu akaba abasha kivuga, akareba, akagenda n’ubwo bakimufata akaboko ku myaka 7.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yagiye akira buhoro buhoro ikibazo asigaranye akaba ari uko ataragenda neza kuko bakimugorora amaguru ariko ibindi byose abandi bana bakora abasha kubikora.

Ubuvuzi bahabwa barabushima bagasaba ko abivuriza kuri Mituweli bajya bavurwa kugeza bakize
Ikindi kibazo afite ngo ntarabona aho yiga kuko yamujyanye ku ishuri risanzwe bamubwira ko bitashoboka agomba kwiga aho abana bafite ubumuga biga kandi akaba adafite ubushobozi bwo kumujyanayo kubera ubukene, agasba ubufasha ngo umwana we nawe abashe kwiga nk’abandi.
Agira ari “Ubuvuzi twarabubonye, mfite icyizere ko yakwiga arko simfite aho mujyana kuko mu mashuri asanzwe banze kumufata kandi simfte ubushobozi bwo kumujyana mu mashuri yandi ngo yige abayo, ubundi ni byo nifuzaga, ndasaba ubufasha rero ngo umwana wanjye nawe abashe kwiga nk’abandi.”
Byukusenge Beatrice ahagarariye serivisi y’ubugororangingo, avuga ko ihabwa abarwayi bagize ibibazo by’ingingo, iby’imitsi bitewe n’impanuka cyangwa ubundi burwayi budafitanye isano n’impanuka no kuvuka.
Ati “ Serivisi yacu irimo ibice bibiri, hari aho tuvurira abakuru n’aho tuvurira abana. Mu bakuru tugira abarwayi b’umugongo, abakoze impanuka, abagize ibibazo byo guturika udutsi two mu mutwe, akenshi babanza kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza nka CHUK cyangwa CHUB, bamara kumuvura mu buhanga bwabo bakabatwoherereza tukabakorera ubugororangingo.”
Ku bijyanye n’abana, bakunze kuzana abahuye n’ibibazo byo kuvuka batageze, kuvuka bananiwe, kubura umwuka bigatruma umwuka ujya mu bwonko utinda kugerayo bikamutera ikibazo cyo mu mutwe.
Byikusenge avuga ko hari imbogamizi ku barwayi kuko ababohereza bashyiriraho abarwayi inshuro bahura na muganga, kandi ubwo buvuzi bufata igihe cyo kubakurikirana, bityo izo nshuro bandikiwe iyo zirangiye umurwayi ntiyongera kuvurirwa kuri Mituweli kandi ubuvuzi bahabwa burahenze cyane mu gihe umuntu yaba yiyishyurira ikiguzi cya bwo 100%.
Ati “Mu by’ukuri abarwayi nk’aba twagombye kubakurikirana kugeza bakize, ariko baba bandikiwe inshuro bagomba kubonana na muganga zitarenga, iyo zirangiye ubwo buvuzi ntibwongera kwishyurwa na Mituweli umurwayi asigara yiyishyurira 100%, iyo tubajije impamvu batubwira ko biterwa n’ubushobozi buke.”
Ikigo cy’abantu bafite ubumuga cyashinzwe n’umupadiri w’Umubiligi uzwi ku izina rya Padiri Fraipont , ahagana mu 1960, waje guhabwa ubwenegihugu bw’Umunyarwwanda aho yaje kwitwa Ndagijimana Fraipont, akaba yaracyubatsse ku Gasozi ka Gatagara, kuri ubu ni mu Karere Ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.
@Irizanews.rw/Mugisha Bénigne