AmakuruHealthUbuzima

Ubumuga si iherezo ry’ubuzima:Biyemeje guhinyuza imyumvire mibi biyubakira ejo hazaza

Mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko kuri “Petite barrière”, harangwa n’urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagaragara abagabo n’abagore bafite ubumuga butandukanye harimo abafite ubumuga bwo kutabona n’ubw’ingingo, batwaye imizigo ku magare yambukiranya imipaka. Bose babarizwa muri koperative COTTRARU yahinyuje ibitekerezo by’uko kugira ubumuga ari iherezo ry’ubuzima bw’umuntu.

Iyi koperative, yashinzwe mu mwaka wa 2011, itangizwa n’abanyamuryango 28 bamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite ubumuga ndetse n’abafite ubumuga bavukanye cyangwa batewe n’impanuka, ikaba yari igamije guha imbaraga abafite ubumuga binyuze mu kazi kabateza imbere. Uyu munsi, abanyamuryango bayo bageze kuri 94, bafite imigabane ikabakaba miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda kandi bari kubaka inzu ya koperative imaze gutwara miliyoni zisaga 110.

Bishatsemo imbaraga zo kwiyubakira ejo hazaza

Uwineza Victoria afite ubumuga bw’ingingo, ariko kuri we ntibwaba urwitwazo rwo kuguma mu buzima bwo gusabiriza cyangwa gutegereza gufashwa. Ni umwe mu banyamuryango ba koperative COTTRARU.

Victoria atangaza ko ajya asubiza amaso inyuma, akibuka uburyo mbere yo kwinjira muri koperative yari yaraheranwe n’ubwigunge

Ati: “Nabagaho mu rugo, ntafite icyizere cy’ubuzima, ntegereza amafunguro mpawe, nta murongo n’icyerekezo cy’ubuzima. Nari umuntu ugendera ku bantu kandi uko iminsi yagendaga isimburana niko numvaga agaciro kanjye karatakaye.”

Yemeza ko ubwo yinjiraga muri iyi koperative, byose byahindutse kuva ubwo. Ubu ni umugore ushobora kwivuga ko yitunze, atunze umuryango we ndetse yishyuriye abana be amashuri kugeza barangije.

Ati: “Kuza muri koperative byandinze gutotezwa n’abaturanyi ndetse no gusuzugurwa n’abana. Kabone n’iyo naza ku kazi simbone abakiriya, mba nizeye ko ejo nzababona amafaranga akaza. Ikindi kandi, hano nganira na bagenzi banjye, tukungurana ibitekerezo ndetse tukajya inama zo kwiteza imbere.”

Uwineza yemeza ko ubumwe n’ubufatanye by’iyi koperative byamubereye umusemburo w’impinduka. Ntibyamuhaye gusa akazi, ahubwo byamugaruriye icyizere mu bantu no mu buzima. Muri bagenzi be, abonamo umuryango mushya, uharanira ko buri wese agira uruhare mu iterambere, aho ubumuga budafatwa nk’inkomyi, ahubwo nk’umwanya wo guhuza imbaraga no kwereka isi ko ubushobozi bushobora gutsinda imbogamizi.

Nyirandabateze Verediyana  ufite ubumuga bwo kutabona, atangaza ko akazi ko gutwara imizigo agakoze imyaka 10 kandi kamufashije kwiteza imbere.

Ati: “Naratinyutse, ndakora, niyubakira inzu, abana banjye bariga. Kuba mfite ubumuga bwo kutabona ntibivuze ko ntacyo nageraho.”

Akomeza atangaza ko muri 2011 yaguriye koperative igare ry’ibihumbi 120 Frw,ko ariko kuri ubu rifite agaciro kagera ku bihumbi 800, kuko  ryaguwe rikaba ritwara imizigo myinshi. Nubwo atabasha kuritwara, afatanya na bagenzi be bakaryungukiramo.

Undi wemeza ko kugira ubumuga atari inzitizi y’imibereho myiza no kugera ku iterambere rirambye ni Nizeyimana Obed, ufite ubumuga bw’ingingo wemeza ko mu myaka 7 amaze muri koperative yaguze moto, afite icumbi ndetse atunze neza umuryango.

Nizeyimana Obed yemeza ko kwitinyuka akibumbira hamwe n’abandi ari byo akesha imibereho myiza n’iterambere

Ati: “Mbere nta cyizere cy’ubuzima nari mfite. Koperative yampaye icyerekezo, impa icyizere cy’ejo hazaza.”

Niyonzima Vedaste, Perezida wa koperative COTTRARU yemeza ko koperative yabaye umusemburo wo guhindura ubuzima bw’abanyamuryango.

Ati: “Abafite ubumuga bari muri iyi koperative ntibakiri mu buzima bwo gusabiriza. Ubu bari muri gahunda z’iterambere cyane ko buri munyamuryango wese yishingirwa iyo ashaka inguzanyo mu kigo cy’imari.”

Koperative COTTRARU ikomeje kwandika amateka nk’urugero rugaragara rw’uko ubumuga atari iherezo ry’ubuzima kandi ko abantu bafite ubumuga bashoboye nk’uko abanyamuryango bayo bo ubwabo babitangarije abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru binyuranye berekeje mu karere ka Rubavu ku nkunga y’umuryango w’abanyamakuru  bakora ubuvugizi ku bantu  bafite ubumuga n’abanyantege nke “ROJAPED” ku bufatanye na “FOJO” .

Ku isoko ry’akazi bahagaze gute?

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire yabo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri 2022, ryatangaje ko 30% by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi mu gihe abatabufite ari 48%.

Igishushanyo cyerekana ikinyuranyo mu kazi kiri hagati y’abantu bafite ubumuga n’abatabufite

Umubare uri hejuru w’abantu bafite ubumuga bari mu kazi uherereye mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 41%, mu gihe umubare uri hasi w’abantu bafite ubumuga bafite akazi ari 21% bagaragara mu karere ka Karongi.

Muri aba bantu afite ubumuga imibare igaragaza ko bari mu kazi harimo intangarugero nubwo nabo bemeza ko hari imbogamizi zikigaragara.

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire yabo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) muri 2022, ryerekanye ko abafite ubumuga bari hejuru y’imyaka 5 ari 391,775 (Igitsina gabo bakaba ari 174,949, mu gihe igitsina gore ari 216,826).

Abafite ubumuga bakaba bagize 3.4 % by’abaturage bari hejuru y’imyaka 5. Umubare munini w’abantu bafite ubumuga ugaragara mu bice by’icyaro akaba ari 3.7% mu gihe mu mujyi bari kuri 2.8%.

@www.umuringanews.rw/Nikuze Nkusi Diane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *