
Iyo ugeze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi cyane nko kuri Petite Barrière mu mujyi wa Rubavu, uhabona urugero rw’imbaraga zidasanzwe. Ni ho usanga abagore n’abagabo bafite ubumuga butandukanye, bamwe batabona abandi bafite ubumuga bw’ingingo babarizwa muri Koperative COTTRARU, ariko bagaragaza ubushobozi budasanzwe bwo...



