Bamwe mu bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubwo kutumva no kutavuga, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye mu kubona serivisi zinyuranye bemererwa n’igihugu. Izi serivisi zirimo iz’ubwiteganyirize nka EjoHeza, izifasha abatishoboye kuva mu bukene nka Girinka na VUP, ubwishingizi mu kwivuza (Mutuelle de Santé), serivisi zo kurengera abafite ubumuga no kubarinda ihohoterwa, n’izindi.
Ibi byagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri yabereye mu Karere ka Musanze kuva ku wa 27 kugeza ku wa 28 Werurwe 2025, yateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD). Iyo nama yari igamije kureba uko serivisi zinyuranye zigera ku bafite ubumuga, cyane cyane abumva bigoranye n’abatavuga.
Mu biganiro byatanzwe, byagaragaye ko hakiri imiryango ifite imyumvire icumbagira ku bafite ubumuga, aho bamwe bagifungirwa mu ngo, bakimwa amahirwe y’imibereho myiza bahawe n’Igihugu. Ibi bituma batagera kuri gahunda zibateza imbere.
Ikindi kibazo cyibanzweho ni ukwibura kw’ururimi rw’amarenga mu gutanga serivisi. Abakozi b’inzego za leta n’ibigo nderabuzima bataramenya uru rurimi bituma abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batabona serivisi neza, kandi byongera guhezwa n’ipfunwe.
Rwandekwe Gilbert, uri mu bushakashatsi ku mibereho y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yavuze ko ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inama bigiye kwifashishwa nk’inkingi y’ubuvugizi.
Ati”Dusanze serivisi zigenewe abafite ubumuga zitabageraho uko bikwiye. Abayobozi bamwe bemeye ko batabizi cyangwa babyirengagije kubera ko bafitaga imyumvire y’uko abafite ubumuga ntacyo bashoboye,” .
Yongeyeho ko bazakomeza ibikorwa by’ubuvugizi kugeza ubwo ururimi rw’amarenga ruzemerwa nk’ururimi rukwiye kwigishwa no gukoreshwa mu nzego zitanga serivisi.
Bizimana Jean Damascène, umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yatanze ubuhamya bw’uko ibanga ry’uburwayi rishobora kujya hanze kuko bisaba ko haboneka umusemuzi.
Ati”Iyo ugeze kwa muganga, ntimwumvikana n’umukozi, hakajyamo umusemuzi, bityo n’ibanga rikajya hanze. Urumva ko tutisanzura nk’abandi baturage,” .
Yavuze kandi ko amakuru y’ingenzi ku bwisungane mu kwivuza, imirimo n’amahirwe yihariye kuri bo atabageraho bitewe n’uko nta buryo bubafasha kubyumva.
Uwitonze Heslon, uhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, yavuze ko kugeza ko kugeza ubu u bakozi b’Akarere ka Musanze, abazi ururimi rw’amarenga ni 0%.
Ati’’Mu bigo nderabuzima, ibitaro, imirenge, utugari n’inzego za Polisi, umubare w’abazi ururimi rw’amarenga nawo ni 0%.Ibi bituma abafite ubumuga barushaho guhezwa no kubuzwa uburenganzira bwabo bw’ibanze.
Martin Ntirenganya, ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, yavuze ko ibiganiro byabahaye ishusho nshya y’uburyo hakwiye ubukangurambaga ku myumvire no kwigisha amarenga, kugira ngo abafite ubumuga badakomeza gusigara inyuma.
“Tugiye gukoresha imbaraga mu gukangurira abaturage ko abafite ubumuga bafite ubushobozi, kandi ko ururimi rw’amarenga rugomba kwigishwa no gukenerwa n’abatanga serivisi bose,” yavuze.
Nubwo hari izo mbogamizi, Akarere ka Musanze kaza imbere mu guteza imbere abafite ubumuga mu mikino n’imyidagaduro. Gafite amakipe menshi kandi akomeye y’abantu bafite ubumuga, kabikesha ubufatanye n’imiryango ibashyigikira.



