Umuryango Rojaped uri guhugura abanyamakuru ku gutara inkuru ku bantu bafite ubumuga
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025, nibwo Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nke,Rojaped, watangiye guhugura abanyamakuru ku gutara no gutangaza inkuru ku bantu bafite ubumuga.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa FOJO Media Institute, aho hagamijwe kongerera abanyamakuru ubumenyi ku bijyanye no kumenya imyitwarire igomba kubaranga ndetse n’uburyo batara ndetse bakanatangaza inkuru ku bantu bafite ubumuga no kubaha umwanya.
Mu bayobozi batandukanye bafashe ijambo mu itangizwa ry’aya mahugurwa azasozwa ku wa Kane tariki 14 Kanama 2025, bagarutse ku kamaro kayo.
Bukebuke Aimable uyobora Rojaped, yashimiye FOJO Media Institute ku bufatanye buzatanga umusaruro ndetse abafite ubumuga bagahabwa umwanya mu itangazamakuru, hatarwa inkuru kuri bo no ku bikorwa byayo.
Uhagarariye FOJO Media Institute, Jonas Nyman, yavuze ko isanzwe ikorana na Kaminuza y’u Rwanda mu ishyami ry’Itangazamakuru ari nawo mujyo wo gukorana na Rojaped-Solidarity mu rwego rwo guhugura abanyamakuru kugira ngo n’abafite ubumuga bahabwe umwanya.
Jean Bosco Rushingabigwi, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), yavuze ko ubuvugizi ku bafite ubumuga ari ingingo irimo amarangamutima menshi, kuko ugisanga hari abakizirika abana kubera ko bafite ubumuga.
Ati’’Gutara inkuru nk’iyo bizamura amarangamutima cyane, ku buryo kubihuza n’ubunyamwuga bikomeye, ese witandukanya n’inkuru gute?. Mugomba no kumenya ngo bisana iki cy’umwihariko kuri wowe no ku bitangazamakuru’’.
Akomeza avuga ko kugirango uzamenye ibibazo by’abafite ubumuga muri Sosiyete bisaba umwanya ndetse n’imbaraga.

Jonas Nyman ukorera FOJO yishimiye ubufatanye na Rojaped
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa y’iminsi 3 arimo kubera mu Karere ka Musanze, bashimangiye ko uyu ariwo mwanya wo kunguka ubumenyi ndetse no kumenya imyitwarire igomba kubaranga haba no mu mvugo, igihe batara no gutangaza inkuru ku bantu bafite ubumuga.






