AmakuruFEATURED

Abafite ubumuga b’i Rubavu hahinyuje imyumvire y’ababafata nk’abatagira ejo hazaza

Iyo ugeze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi cyane nko kuri Petite Barrière mu mujyi wa Rubavu,  uhabona  urugero rw’imbaraga zidasanzwe. Ni ho usanga abagore n’abagabo bafite ubumuga butandukanye, bamwe batabona abandi bafite ubumuga bw’ingingo babarizwa muri Koperative COTTRARU, ariko bagaragaza ubushobozi budasanzwe bwo gukora no kwiteza imbere.

Ubuhamya bw’abahinduriwe ubuzima

Uwineza Victoria, ufite ubumuga bw’ingingo, yibuka uburyo yahoze mu rugo nta cyizere afite, ategereza guhabwa ibyo kurya. Ubu ni umugore wihagije, utunze urugo kandi wareruye abana be.

Ati:“Koperative yanyigishije ko ubumuga atari iherezo, ahubwo ari imbaraga nshya. Ubu ndi umuntu wihagije kandi ufite icyizere.”

Nyirandabateze Verediyana, ufite ubumuga bwo kutabona, amaze imyaka 10 akorana n’abandi mu gutwara imizigo ku magare. Yiyubakiye inzu, yishyurira abana amashuri kandi igare yaguze ku mafaranga ibihumbi 120 ubu rifite agaciro kagera ku bihumbi 800.

Na Nizeyimana Obed, ufite ubumuga bw’ingingo, yemeza ko mu myaka irindwi amaze muri koperative yabashije kugura moto, kubona icumbi no gutunga umuryango. Ati:“Nari naratakaje icyizere, ariko koperative yampaye umurongo w’ubuzima.”

Ubuzima bushya bw’icyizere

Niyonzima Vedaste, Perezida wa COTTRARU, avuga ko koperative yahinduye ubuzima bw’abanyamuryango bose. Ati:“Ntibakiri abasabiriza cyangwa abacungiye ku bandi. Ubu buri wese ari mu rugendo rw’iterambere, kandi iyo akeneye inguzanyo koperative imwishingira.”

COTTRARU yashinzwe mu 2011 n’abanyamuryango 28 barimo abamugariye ku rugamba, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bafite ubumuga. Ubu bamaze kuba 94 bafite imigabane igera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse barimo kubaka inyubako y’abo imaze kurenza miliyoni 110.

Iyi koperative yabaye urugero rw’uko ubumuga bushobora kuba isoko y’imbaraga aho kuba inkomyi.

Nk’uko byagaragajwe n’Ibarura Rusange rya 2022 ryakozwe na NISR, 30% by’abafite ubumuga mu Rwanda bafite akazi ugereranyije na 48% by’abatabufite. Nyagatare ni ho higaragaje benshi (41%) mu gihe Karongi ifite bake cyane (21%).

Mu Rwanda, abafite ubumuga barenga ibihumbi 390 bangana na 3.4% by’abaturage bose. Icyaro cyihariye 3.7%, naho mu mijyi bikaba 2.8%.

Nizeyimana Obed yemeza ko kwitinyuka akibumbira hamwe n’abandi ari byo akesha imibereho myiza n’iterambere

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *