Edit Template

Abafite ubumuga baracyari bake mu mashuri no mu mirimo mu Rwanda

Home - Blog Detail

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, uteganijwe kwizihizwa tariki ya 3 Ukuboza 2025, hakomeje gutangwa ibiganiro ku bafite ubumuga kuko ari icyumweru cyo kwitegura kwizihiza uwo munsi mpuzamahanga.

Kuri uyu munsi tariki ya 28/11/2025 UNABU (Umuryango Nyarwanda w’Abagore Bafite Ubumuga) bateguye ikiganiro ku gutanga imirimo kubafite ubumuga, aho bagaragaje ubushakashatsi bwakorewe mu turere tubiri aritwo Bugesera na Nyabihu.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe muri utwo turere bwibanze ku burezi budaheza bwakorewe mu bigo 10 muri buri karere ndetse n’imitangire y’akazi muri utwo turere.

Ibyo bifashishije ni imibare yatanzwe na Minisiteri y’uburezi ya 2023 ndetse n’ubushakashatsi ku bakozi bwa 2023.

Muri uwo mwaka ubushakashatsi bugaragaza ko abafite ubumuga bigaga bari kuri 0.9% bihwanye 38,937 ku bari mu ishuri 4.159.782

Abari mu mashuri abanza bafite ubumuga bangana 1.1%, mu gihe abari mu mashuri yisumbuye ari 0.6% ubariyemo abari mu mashuri ngiro (TVET) ahari abafite ubumuga bakeya cyane.

Mu bafite akazi bafite ubumuga ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko 20.3% aribo bafite akazi, mugihe abadafite ubumuga ari 60.3% bafite akazi, abadafite akazi mu bafite ubumuga ni 18.9% mu gihe abadafite ubumuga bo ari 17.2%, umubare uri hanze y’akazi ku bafite ubumuga ni 79.6% mu gihe abadafite ubumuga ari 39.7%.

Mushimiyimana Gaudence Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UNABU yatangiye ashima ko hari umurongo mugari ngenderwaho kuba Leta iharanira ko hatagira usigara inyuma, kuko hashyizweho politike zirengera abafite ubumuga, kandi byose birahari bitubereye.

Agira ati: “Iyo izo Politike n’amategeko byamaze kujyaho hakurikiraho kubishyira mu bikorwa, ariko n’abafite ubumuga bakaba bagomba gukurikirana no kubibaza uburyo ibyo byubahirizwa ukurikije icyiciro cy’ubumuga bityo rero bikaba bikorwa, iyo miryango itandukanye ikorera abafite ubumuga ndetse n’umuryango wacu w’abagore n’abakobwa usanga twigisha abafite ubumuga uburyo bakwitabira amashuri ndetse n’umurimo kuko urangije amashuri ikiba gisigaye ni ugushaka aho ukorera ibyo wize”.

Yakomeje avuga ko hari ababyeyi bagifite imyumvire yo kubuza umwana kujya ku ishuri, ariko kuko navuze ko ari urugendo ni byiza gukomeza kubigisha ko uwo mwana atagomba kuvutswa uburenganzira bwe akajya mu ishuri, ariko no gukomeza gukora ubuvugizi kubatanga imirimo kuko nabo imyumvire yabo ntabwo iragera ku kigero gikwiriye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD) Ndayisaba Emmanuel yavuze ko hari ibihugu bimwe na bimwe byamaze gushyira abafite ubumuga mu kazi kandi bagakora neza, ndetse no mu Rwanda hakaba hari abamaze kubona ko ukoresheje abafite ubumuga batanga umusaruro nubwo bose batarabyumva ariko ubuvugizi bugomba gukomeza.

Agira atai: “Ku bijyanye n’umurimo cyane cyane kuri TVET twegereye minisiteri y’umurimo tuganira kuri politike yariho tubyumvikanyeho irahindurwa binjizamo abafite ubumuga, bityo rero mu rwego rwo guhanga imirimo Inama y’igihugu y’abafite ubumuga yabaye abafatanyabikorwa”.

Yakomeje avuga ko ashima Leta kuko ibigaragaye ko bitafasha abafite ubumuga tubimenyesha inzego bireba hanyuma bagahita babishyira mu bikorwa, kandi ubukangurambaga bufite imbaraga ni ikintu gihoraho buriya ibyo byose bikorwa ntabwo twakwibagirwa itangazamakuru kuko naryo rituba hafi cyane mu kumenyekanisha urugendo dukora.

Iyi nama ikaba yasoje imirimo yayo ifashe ingamba zitandukanye harimo gukomeza gukora ubuvugizi, ndetse no gukangurira urubyiruko kwitabira amashuri ngiro (TVET) kuko ariyo ahita abaha akazi, kandi n’abatanga imirimo bakaba bavuga ko byose bishoboka kuko kuba Leta yarafashe gahunda yuko 30% by’abagore bajya munzego zifata ibyemezo ntabwo guhanga imirimo no guha akazi abafite ubumuga byagoraga byose bisaba guhozaho mu bukangurambaga

@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Posts

  • All Post
  • Amakuru
  • Barashoboye
  • FEATURED
  • Health
  • Magazine
  • News
  • Politics
  • Sports
  • Ubukungu
  • Ubuzima

DID YOU KNOW?

“Disability is not inability — it is diversity that deserves recognition and respect.”

Categories

Rwanda Organization of Journalists Advocating for Persons with Disabilities

Quick Links

About Us

Services

Appointment

Blog

Contact

Useful Links

Privacy Policy

Terms and Conditions

Disclaimer

Support

FAQ

Work Hours

Greatest properly off ham exercise all. Unsatiable invitation its possession nor off.

© 2026 ROJAPED Rwanda – Web Designed by Belie.Africa