Edit Template

Akarere ka Musanze intangarugero mu mikino ya Sitting Volleyball

Home - Blog Detail

Mu mikino ya Sitting ya Volleyball yasojwe muri weekend ishize, usibye kuba abakozi b’Akarere baraherekeje ikipe yabo ya Sitting Volleyball banatangaje ko bongereye ingengo y’imali yo guteza imikino y’abafite ubumuga aho igera kuri miliyoni 180.

Ibi bakaba babivuga bashingiye ko buri wese ashobora kugira impanuka akisanga muri iyi mikino, kuko buri wese ari umukandida, ikindi usanga ikipe za Musanze z’abafite ubumuga mu byiciro byose usanga zikomeye ufite ibyo kurya ntabwo yabura uwo abigaburira.

Iyo nkunga akarere kagenera abafite ubumuga akaba annyuza mu mushinga wa   Virunga Disabilities Organization of Sports (V.D.O.S), kugira ngo babashe kuyakoresha kandi umusaruro wayo urivugira.

MUNYANEZA Jean Maurice Umuyobozi w’imirimo rusange (DM) mu karere ka Musanze akaba ariwe wari waherekeje abakozi b’Akarere baje bashyigikiye ikipe ya Musanze ariko bakaba bari baje no gutwara igikombe.

MUNYANEZA Jean Maurice Umuyobozi w’imirimo rusange (DM) mu karere ka Musanze (wambaye ingofero itukura) yakira igikombe bari bamaze gutsindira

Agira ati: “Gushyigikira abafite ubumuga ni umuco mwiza tumaze kugeraho mu karere kacu, kuko ni kimwe no kwishyigikira kuko buri wese ari umukandida kuko impanuka iza idateguje, bityo rero abafite ubumuga mu karere kacu tugomba kubitaho cyane”.

Yakomeje avuga ko ibikombe byose byo mu mikino y’abafite ubumuga bigomba kubikwa hamwe n’ibindi ariyo mpamvu dufite ingengo y’imali itubutse yo kubashyigikira, bityo umukinnyi wese tuzakenera kumugeraho biba bitworoheye.

Umuyobozi wa NPC Rwanda Bizimana Dominique ashima urwego Shampiyona ya Sitting Volleyball yaririho kuko bigaragara ko amakipe yazamuye urwego rwabo, ndetse anashimira uturere twose kuba twaritabiriye.

Umuyobozi wa NPC Rwanda Bizimana Dominique asaba uturere kurushaho kuba hafi y’amakipe yabo kugira ngo abashe kwitwara neza

Agira ati: “Ubu dufite ibyiciro 3 by’amarushanwa ahari icyiciro cya mbere ndetse n’icyiciro cya kabiri hamwe n’icyiciro cya gatatu, ku buryo cyane cyane ibyo byiciro byo hasi bigenda byigira ku cyiciro cya mbere, ubu tukaba twizeye kuzabona ikipe y’igihugu ishimishije”.

Yakomeje avuga uko uturere twitwara mu mikino y’abafite ubumuga ndetse anagaragaza ko hari uturere tukiri kure aho hari akagenera imikino y’abafite ubumuga mu ngengo y’imali yako miliyoni imwe mu gihe hari utundi twamaze kuyazamura kugera kuri miliyoni ijana na mirongo inani, ariko avuga ko ari urugendo uko bazagenda babyumva bashobora kuzagenda bayongera.

Florence Nibakure Umuyobozi mukuru w’Agateganyo w’Ikigega cy’ingwate cyihariye (Special Garantee fund), avuga ko gutera inkunga imikino y’abafite ubumuga biri mubyo bishimira nkuko byagaragaye mu byishimo abakina bari bafite.

Agira ati: “Hari benshi basigirwa ubumuga n’impanuka ntibamenye imodoka zabagombe cyangwa se abagira ubumuga buturutse ku nyamaswa abo rero baratugana tukabafasha kugira ngo babashe guhabwa ibibakomeza mu buzima bwabo, nkubu hari bamwe nabonye bakina hano kandi tubana mu kigo cyacu mu kigega cy’ingwate cyihariye (Special Garantee fund), ibyishimo byabo nibyo byacu bitewe nuko batigunze”.

Yakomeje avuga ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa bya NPC Rwanda kugira ngo imikino irusheho kuvana mu bwigunge bamwe mubafite ubumuga mu mikino itanduka, kandi basaba n’izindi nzego kubaba hafi kugira ngo imikino irusheho kwiyongera.

Abayobozi batandukanye bakurikiranye iyi mikino yanyuma muri Sitting Volleyball

@Rojaped.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Posts

DID YOU KNOW?

“Disability is not inability — it is diversity that deserves recognition and respect.”

Categories

Rwanda Organization of Journalists Advocating for Persons with Disabilities

Quick Links

About Us

Services

Appointment

Blog

Contact

Useful Links

Privacy Policy

Terms and Conditions

Disclaimer

Support

FAQ

Work Hours

Greatest properly off ham exercise all. Unsatiable invitation its possession nor off.

© 2026 ROJAPED Rwanda – Web Designed by Belie.Africa