Ku bufatanye na Banki ya Kigali binyujijwe muri BK Foundation, umuryango w’abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abandi banyantege nke “ROJAPED” watangije amahugurwa y’iminsi itatu agamije guteza imbere ubushobozi bw’abafite ubumuga mu bijyanye n’imari n’imicungire y’amakoperative. Aya mahugurwa yatangijwe tariki ya 10 Ukuboza 2025, yotabiriwe n’abahagarariye amatsinda anyuranye yo mu mirenge igize akarere ka Kicukiro.
Ni amahugurwa agamije kubaka itsinda ry’abatoza bazajya bahugura abandi, hagamijwe gutanga ubumenyi ku kwitinyuka mu bikorwa by’iterambere, uburyo bwo kwegera ibigo by’imari no kumenya gucunga neza amatsinda n’amakoperative.
Abayitabiriye bakaba bitezweho kuba umusemburo w’impinduka ugera ku bantu bafite ubumuga bakunze guhura n’imbogamizi mu kubona serivisi z’imari.

Ni amahugurwa aziye igihe…
Ngezahayo uzwi nka Rwamigabo, ukuriye itsinda Isimbi ryo mu murenge wa Gikondo akaba n’umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga muri uwo murenge, yavuze ko banyuzwe no gutegurirwa aya mahugurwa.
Yatangaje ko ari amahirwe akomeye bagize yo kunguka ubumenyi buzabafasha kwigisha abo babana mu itsinda ndetse no kuba icyitegererezo mu kwikorera no gushora imari.
Ati: “Twishimiye cyane intambwe ROJAPED igiye kuduteza. Dutegereje kunguka ubumenyi buzadufasha guhugura bagenzi bacu no kuba abafashamyumvire b’icyitegererezo mu iterambere.”
Uwimana Diane, uba muri koperative Icyizere Niboye, ikora ubucuruzi bw’amakara na Gaz atangaza akimara kubona ibyo bazahugurwamo yagize ibyishimo bidasanzwe.
Ati: “Twahoraga mu bihombo bitewe no guhuzagurika mu bucuruzi kubera ubumenyi buke, ariko aya mahugurwa azatuma mpungura na bagenzi banjye ku bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’uburyo bwo gukoresha amafaranga bityo duce ukubiri n’ibihombo.”
Uwanyuze Afisa, wo mu itsinda Icyerekezo ryo mu murenge wa Gahanga, yashimye amahirwe yahawe yo guhugurwa. Yavuze ko itsinda ryabo rigizwe n’abagera kuri 31, bose azabasangiza ubumenyi agiye guhabwa buzabafasha kuzamura ubushobozi mu gushaka amafaranga, kuyacunga neza no kuyobora itsinda mu murongo ufatika.
Ati: “Bizamfasha guha umurongo imikorere y’itsinda ryacu no gufunguka mu gukorana n’ibigo by’imari.”
umuyobozi wa ROJAPED, Bukebuke Aimable atangaza ko intego ari ugutanga ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imari, no gufasha abantu bafite ubumuga kwigirira icyizere no gutinyuka no gukorana n’ibigo by’imari.

Yakomeje atangaza ko ROJAPED itazahagararira mu gutanga amasomo gusa, ahubwo izasura amatsinda yabo kugira ngo irebe uko ubumenyi bahawe bushyirwa mu bikorwa.
Ati:”Dukeneye ko uko mwaje muhagarariye amatsinda yanyu bizabafasha mu micungire y’amashyirahamwe yanyu no kugira uruhare mu gufasha abandi bafite ubumuga kwitinyuka no kwegera ibigo by’imari. Tubijeje ko aba bafasha myumvire bagiye kubahugura bazakomeza gufasha uwo ari we wese uzabiyambaza muri aya matsinda.”
Yashimiye BK Foundation uruhare igira mu guteza imbere abantu bafite ubumuga, anasaba abitabiriye gukoresha amahirwe bahawe mu kongera ubushobozi bwabo, mu buryo bubafasha kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’abagize amatsinda bayoboye.

Aya mahugurwa yitezweho gufungura inzira nshya z’imibereho ishingiye ku kwigira no gukorana n’ibigo by’imari, bikaba intambwe ikomeye mu kwimakaza ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga mu bukungu bw’igihugu.



