Edit Template

ROJAPED na BK Foundation bakomeje amahugurwa agamije kongerera amakoperative n'amatsinda y’abantu bafite ubumuga ubumenyi mu micungire y’imari

Home - Blog Detail

Mu rwego rwo gufasha amatsinda y’abantu bafite ubumuga n’abanyantege nke mu kwiyubakira ubushobozi bw’imari, ROJAPED ku bufatanye na BK Foundation yatangije amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu micungire y’amafaranga n’imishinga ibyara inyungu. Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 16 Ukuboza 2025, abera mu kagali ka Kora mu karere ka Nyarugenge, aho ateganyijwe kumara iminsi itatu.

Abitabiriye aya mahugurwa ni abahagarariye amatsinda n’amakoperative atandatu, buri tsinda rikagira abantu batanu barimo abagize komite nyobozi n’umugenzuzi mukuru. Abo bitabiriye ni bo bazahabwa inshingano zo kugeza ubumenyi ku bandi mu matsinda bakomokamo, kugira ngo ubumenyi bwunguke bugere ku bantu benshi kurushaho.

Aya mahugurwa aje akurikiye andi yari yabanje gukorerwa mu karere ka Kicukiro, mu gihe ateganyijwe gukomereza no gusorezwa mu karere ka Gasabo. Mu masomo yatanzwe harimo gusobanukirwa n’imicungire myiza y’umutungo, kumenya uko amafaranga apfuba ashobora kwirindwa, gukangurirwa kuzigama bifite intego, ndetse no gutinyuka kugana ibigo by’imari bitanga inguzanyo.

Baritonda Girbelte wo mu itsinda Nyamirambo Ejo Hacu Heza agaragaza ko aya mahugurwa yabaye nk’ikirahure cyatumye yireba akamenya aho yakosora mu micungire y’amafaranga.

Agira ati:

“Aya mahugurwa aziye igihe kuko namaze kubona aho ngomba gukosora najyaga nkorera amakosa, atari mu itsinda gusa ahubwo no murugo iwanjye, ikindi ubu niteguye kubera abandi urumuli kuko nzabahugura ngo amakosa yakorwaga agabanuke.”

Yongeyeho ko imyumvire yo gutinya ibigo by’imari yatangiye guhinduka, aho yagize ati:

“Ubu tugiye kwegera ibigo by’imali bitanga inguzanyo kuko twajyaga tubitinya, ikindi umufatanyabikorwa BK Foundation ubu baradutinyuye tugiye kwegera Banki ya Kigali dufunguzemo konti kugira ngo tubashe gukorana nayo, Koperative yacu Ejo Hacu Heza dufite imishinga myinshi twanditse ubu tugiye kugerageza kuyishyikiriza ibyo bigo by’imali kugira ngo tubashe gukorana nabo.”

Ku rundi ruhande, Sembeba Jean Pierre wo mu itsinda One Love Group rikorera mu kagali ka Kora mu Murenge wa Gitega, yavuze ko amasomo bahawe yabafunguye amaso ku bintu bikunze gutuma amafaranga apfa ubusa.

Agira ati:

“Aya mahugurwa adufitiye akamaro kanini cyane, kuko ibyangiza amafaranga atanaboneka twabimenye ndetse tumenya nuko tugomba guhagarara ku ifaranga.”

Yashimangiye ko gutinya ibigo by’imari byari bisanzwe bibangamiye iterambere ry’amatsinda, ariko ubu imyumvire yarahindutse.

Sembeba Jean Pierre wo mu itsinda One Love Group rikorera mu kagali ka Kora mu Murenge wa Gitega
Sembeba Jean Pierre wo mu itsinda One Love Group rikorera mu kagali ka Kora mu Murenge wa Gitega

Agira ati:

“Turashima cyane abaduhugura kuko baratanga ibyo bafite, ikindi ubu twajyaga dutinya gukorana n’ibigo by’imali ariko ubu twamaze gutinguka ku buryo twakoranaga na Sacco nabwo ubona twitinya, ariko nyuma yaho uyu mufatanyabikorwa wateye inkunga ROJAPED ari BK Foundation atumye dutekereza uko tuzafunguza konti muri Banki ya Kigali, kandi twizeye ko tuzakorana neza nayo, ikindi nkuko duhuguwe ngo tuzahugure abandi rwose tuzabagezaho ibyo twaherewe hano kugira ngo tuzamukane.”

Impuguke mu kubakira ubushobozi urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, Erneste Nzabarinda, yasobanuye ko kwigira bidashingiye ku kuba ufite amafaranga menshi, ahubwo bishingira ku micungire iboneye n’intego zisobanutse.

Agira ati:

“Ni uburyo bwiza bwuko bagomba gutinyuka kugana ibigo by’imali, aho bigomba gutangirira mu buryo bwo kuzigama no kugurizanya, kuko kuzigama byonyine ntabwo byihagije ariko kuzigama bibeho bitewe nuko ufite intego.”

Impuguke mu kubakira ubushobozi urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, Erneste Nzabarinda
Impuguke mu kubakira ubushobozi urubyiruko, abagore n’abantu bafite ubumuga, Erneste Nzabarinda

Yasoje avuga ko mu bice amahugurwa yagezemo, hagaragaye impinduka mu myumvire y’abayitabiriye, aho batangiye gusobanukirwa ko ubushobozi atari ukugira amafaranga menshi, ahubwo ari uko uzi kuyacunga no kuyabyaza umusaruro. Ibi bitanga icyizere cy’uko amatsinda y’abantu bafite ubumuga azatera intambwe ifatika mu kwiteza imbere no kubona abafatanyabikorwa babafasha.

Source: Rebero.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Posts

  • All Post
  • Amakuru
  • Barashoboye
  • FEATURED
  • Health
  • Magazine
  • News
  • Politics
  • Sports
  • Ubukungu
  • Ubuzima

DID YOU KNOW?

“Disability is not inability — it is diversity that deserves recognition and respect.”

Categories

Rwanda Organization of Journalists Advocating for Persons with Disabilities

Quick Links

About Us

Services

Appointment

Blog

Contact

Useful Links

Privacy Policy

Terms and Conditions

Disclaimer

Support

FAQ

Work Hours

Greatest properly off ham exercise all. Unsatiable invitation its possession nor off.

© 2026 ROJAPED Rwanda – Web Designed by Belie.Africa