AmakuruFEATURED

Abanyamakuru basabwe guha umwanya inkuru z’abantu bafite ubumuga

Ku munsi wa Kabiri w’amahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru  ukora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nke,  ROJAPED ku bufatanye  na FOJO Media Institute, abanyamakuru bibukijwe  ko inkuru zivuga  ku bantu bafite ubumuga zikwiye kwitabwaho nk’izindi zose zifite umwanya uhoraho mu bitangazamakuru.

Mugisha Jacques wahuguye aba banyamakuru  yabigarutseho ku wa  Gatatu, tariki ya 13 Kanama 2025. Abanyamakuru bitabiriye ayo mahugurwa bagarutse ku ruhare rwabo mu gutara no gutangaza inkuru z’abafite ubumuga, bemeza ko hakiri icyuho cy’ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo izo nkuru zitambuke kenshi kandi mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwabo.

Basanze kimwe mu bibangamira itangazwa ry’izi nkuru ari uko ibikorwa by’abafite ubumuga bitagaragara kenshi, bigatuma no kuzikoraho bigorana. Basabye ko habaho kongera ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’iki cyiciro, bikajya bibera mu ruhame, kugira ngo n’itangazamakuru ribone ibyo ribakiraho inkuru.

Bagarutse kandi ku kamaro ko gutegura no gutangaza inkuru ku bafite ubumuga hakoreshejwe imvugo n’imyandikire iboneye, kuko amakuru ari intwaro ikomeye mu gutuma buri wese atera imbere. Basabye ba nyiri ibitangazamakuru ndetse n’abayobora amakuru ko bajya baha umwanya ihamye izi nkuru, bakazitara ku buryo buhoraho.

Nubwo bemeranya ko hakiri icyuho mu gutangaza inkuru z’abantu bafite ubumuga, abanyamakuru bagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’imiryango n’ibigo bibafasha, kuko akenshi nta bikorwa bihoraho biba byateguwe, bityo bigatuma abanyamakuru babura ibyo bakuramo inkuru. Basabye ko hakorwa inama kenshi zihuza abanyamakuru n’iyo miryango kugira ngo amakuru aboneke, ndetse n’abaterankunga bagafatanya muri urwo rugendo.

Banagarutse ku kamaro ko gushishikariza abafite ubumuga kutihisha, ahubwo bagatanga amakuru, bakagaragara mu bitangazamakuru, kugira ngo amajwi yabo yumvikane kandi agire icyo ahindura.

Aya mahugurwa yabereye  mu karere ka Musanze kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Kanama 2025.

Mugisha yibukije abanyamakuru guha umwanya inkuru z’abantu bafite ubumuga

Biyemeje  kongera  umwanya n’umubare w’inkuru z’abantu bafite ubumuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *