Edit Template

Umuryango Rojaped wahuguye abanyamakuru ku gutara inkuru ku bantu bafite ubumuga

Home - Blog Detail

Ku wa Kabiri  tariki 12 Kanama 2025, nibwo Umuryango w’Abanyamakuru  bakora ubuvugizi ku bantu  bafite ubumuga n’abanyantege nke, Rojaped, watangiye  guhugura abanyamakuru ku gutara  no gutangaza inkuru ku bantu bafite ubumuga.

Ni amahugurwa  yateguwe ku bufatanye bwa FOJO Media Institute, aho  hagamijwe  kongerera abanyamakuru ubumenyi  ku bijyanye no kumenya imyitwarire igomba kubaranga ndetse n’uburyo  batara  ndetse bakanatangaza  inkuru ku bantu  bafite ubumuga  no kubaha umwanya.

Mu bayobozi batandukanye bafashe  ijambo mu itangizwa ry’aya mahugurwa yasojwe ku  wa Kane tariki 14 Kanama 2025, bagarutse ku kamaro kayo.

Bukebuke Aimable uyobora Rojaped, yashimiye  FOJO Media Institute ku  bufatanye  buzatanga umusaruro ndetse abafite ubumuga bagahabwa  umwanya mu itangazamakuru, hatarwa inkuru  kuri bo no ku bikorwa byayo.
Uhagarariye FOJO Media Institute, Jonas Nyman, yavuze ko isanzwe ikorana na Kaminuza y’u Rwanda mu ishyami ry’Itangazamakuru  ari nawo mujyo wo gukorana na Rojaped-Solidarity mu rwego rwo guhugura abanyamakuru  kugira ngo n’abafite ubumuga   bahabwe  umwanya.

Jean Bosco Rushingabigwi, umuyobozi w’ishami rishinzwe guhuza ibikorwa by’itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), yavuze ko  ubuvugizi ku bafite ubumuga ari ingingo irimo amarangamutima menshi, kuko  ugisanga hari  abakizirika abana  kubera ko bafite ubumuga.

Ati,’’gutara inkuru  nk’iyo bizamura amarangamutima cyane, ku buryo kubihuza n’ubunyamwuga  bikomeye, ese witandukanya n’inkuru gute?. Mugomba no kumenya ngo bisana iki cy’umwihariko kuri wowe no ku bitangazamakuru’’.

Akomeza avuga ko  kugirango  uzamenye ibibazo by’abafite  ubumuga muri Sosiyete bisaba umwanya  ndetse  n’imbaraga.

Jonas Nyman ukorera  FOJO yishimiye ubufatanye na Rojaped
Abanyamakuru  bitabiriye aya mahugurwa  y’iminsi 3 yabereye mu Karere ka Musanze, bashimangiye ko uyu ariwo mwanya wo  kunguka ubumenyi ndetse no kumenya imyitwarire  igomba kubaranga haba no mu mvugo, igihe batara no gutangaza  inkuru ku bantu bafite  ubumuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recent Posts

DID YOU KNOW?

“Disability is not inability — it is diversity that deserves recognition and respect.”

Categories

Rwanda Organization of Journalists Advocating for Persons with Disabilities

Quick Links

About Us

Services

Appointment

Blog

Contact

Useful Links

Privacy Policy

Terms and Conditions

Disclaimer

Support

FAQ

Work Hours

Greatest properly off ham exercise all. Unsatiable invitation its possession nor off.

© 2026 ROJAPED Rwanda – Web Designed by Belie.Africa